Image default
Imikino

Thiago Motta “Rabiot ntabwo yigeze ampamagara, ndamwifuriza amahirwe”.

Umutoza w’umutaliyani Thiago Motta w’imyaka 42 uri gutoza ikipe ya Juventus kuva mu mpeshyi y’uyu mwaka aturutse muri Bologna yavuze kuri Adrien Rabiot uherutse gusoza amasezerano ye muri Juventus.

Uyu mutoza uherutse guhereza ikipe yatozaga ya Bologna umwanya wo gukina UEFA champions league byanatumye agaragara nk’uwasimbura neza Massimiliano Allegri, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 13,nzeri yabajijwe niba yaba yaraganiriye na Gapiteni ucyuye igihe muri Juventus Adrien Rabiot avuga ko batigeze bavugana na rimwe, ni mu magambo yagize ati “Rabiot?, ntiyigeze ampamagara gusa ndamwifuriza ibyiza”.

Uyu mugabo uherutse gutandukana na Juventus (Rabiot) kuri ubu nta kipe afite kuva mu kwezi kwa gatandatu ari gukora imyitozo ku giti cye cyane ko atigeze agaragaza ubushake we na Juventus bwo kuba baganira ku kuba yakongera amasezerano yo gukomezanya.

Related posts

Amakipe APR FC na Police FC zatomboye mu mikino zizahagarariramo igihugu ku mugabane wa Afurika

Mugisha Alpha

David Raya mu mitwe y’abakunzi n’abanzi ba Arsenal

Mugisha Alpha

APR FC yageze ku mukino wa nyuma

Mugisha Alpha

Leave a Comment