Image default
AmakuruAmatekaAmateraniroIbidukikijeIbitaramoImikinoImpamba y'ubuzimaIndirimboINKURU WASOMAKwamamaza

True Promises Ministries yateguje igitaramo gikomeye yise “True Worship Live Concert”

Insinda rya True Promises, ryateguye igitaramo kidasanzwe yise “True Worship Concert”, kimaze kumenyekana cyane ndetse no kumenyerwa cyane n’abakunzi b’ umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Ni gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 1 Ukuboza 2024. Kikazabera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali (KCEV), nyuma y’imyaka itanu aba baririmbyi badakora igitaramo cyagutse, cyane ko ibyinshi bakoraga byabaga ibyo mu buryo bwa ‘Live Recording’ bafatira indirimbo zabo amashusho. Umuyobozi wa True Promises Ministries, Ndahire Mandela, yavuze ko iki gitaramo gitandukanye n’ibindi bagiye bakora.

Aho yagize ati“Ni igitaramo twateguriye twese hamwe n’abadukunda. Ni igitaramo kizaririmbwamo indirimbo zizwi zakunzwe na benshi kuva kuri album yacu ya mbere kugeza ku ndirimbo iheruka kujya hanze. Tuzahitamo indirimbo zakunzwe abe arizo turirimba.”

Yakomeje atangaza ko iki gitaramo batifuje kugira undi muhanzi batumiramo kuko bazakusanya indirimbo zabo nyinshi akaba arizo baririmba. Ati “Ntabwo byoroshye kuririmba indirimbo zakusanyijwe kuri album eshanu, twahisemo gukora igitaramo cyacu gusa. True Promises turi abaramyi batandukanye bamaze kumenyekana, abandi bose bazaza turamye hamwe.”

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000 Frw, 10.000 Frw, 25.000 Frw ndetse na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu. Abazagurira amatike ku muryango ku itike ya 5000 Rwf izaba 700frw, mu gihe ku 10.000 Frw izaba 15000frw. Kugura tike ni ugukanda *797*30#. cyangwa ukayizanga kurubuga rwitwa www.ishema.rw

Muri uyu mugoroba wo kuramya Imana abaririmbyi batandukanye ba True Promises barimo Umucyo Betty Rugaruza, Esther Serukiza, Marvine, Nguweneza Tresor, Ineza Douce, Gasasira Clemance, Bahoza Fred, Mubogora Caleb Desire, Ngira Savant, Tresor Zebedayo Ndayishimiye, Manzi Lucien, Janvier Kwizera, Rhoda Kanyana, Shyaka Patrick n’abandi batandukanye bazafasha abitabiriye kuramya Imana.

Ap. Christophe Sebagabo niwe uzigisha muri iki gitaramo. Imiryango izaba ifunguye Saa Munani mu gihe Saa Kumi n’Imwe igitaramo kizaba gitangiye.

Iri nsinda rya True Promises ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Wadushyize ahakwiriye”, “Umwami ni Mwiza Pe”, “Mana Urera”, “Mfashe Umwanya”, “Ni Umukiza”, “Ni Bande”, “Watubereye Ibyiringiro”, “Tuzaririmba”, “Uri Uwera” n’izindi.

Umva indirimbo ya True Promises Ministries…

Related posts

Tonali mu nzira zigaruka mu kibuga

Mugisha Alpha

Fred wahoze akinira Man U Ari mu byishimo bidasanzwe

Mugisha Alpha

Ibintu 3 byo kwitega  ku ndirimbo Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bakoranye yitwa Nkurikira

Editor

Leave a Comment