Ni umuhango wabaye kuwa Gatatu tariki 5 Kamena 2024 mu mujyi wa Kigali, ku Kacyiru aho umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ukorera.
Muri uyu muryango hibutswe abakozi bane barimo Ev. Karangwa Kitoko Thomas,Pastor Nkurunziza Alphonse,Pastor Iyamuremye Amon,Mr. Kanamugire Theogene. aba bakaba bari abakozi b’uyu muryango bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Urugeni Eugenie warokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko ikamwambura ababyeyi bose akiri muto, yatanze ubuhamya muri uyu muhango ashimira Imana ko yamurokoye yongera gushimira umuryango wa bibiliya ko nyuma yo kurokoka ubuzima bugoye wamubaye hafi mu rugendo rwo gukira ibikomere by’umutima n’umubiri ikindi bakongera kumufasha gukunda Imana kuko hari abishe abantu muri jenoside bari baratumye yanga Imana kuko bishe abantu babeshya ngo bari Kubica mu izina rya Yesu n’izina ry’Imana.
Umuyobozi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yanenze abari abakristo n’abasomyi ba bibiliya babaye ibigwari bakica bagenzi babo basenganaga, yongera gusaba abasomyi ba bibiliya kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside, tugashyira imbere ubumwe nk’abakristo.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda nanone yongeye gusaba abayobozi b’amatorero n’amadini bari bateraniye aho gukomeza guharanira ko jenoside itazasubira ukundi, bigisha ijambo ry’Imana ry’ukuri ryubaka urukundo, ubumwe n’ubuvandimwe.