Image default
AmakuruIbitaramoImpamba y'ubuzimaINKURU WASOMA

Twongeye guhembuka! Byinshi ku giterane’’IMANA IRATSINZE’’ cya korali JEHOVAH JIREH kigiye kuba.

Umuyobozi wa korali yasobanuye byinshi ku giterane ‘Imana Iratsinze’

Ubusanzwe izina Imana iratsinze ryakomotse ku ndirimbo yiyi Korali izwi nka ‘Imana Iratsinze’ umuyobozi wayo ariwe, Bikorimana Aloys, yasobanuye byinshi ku nkomoko, imva n’ imvano byiyi ndirimbo. Ndetse anasobanura ku mpamvu y’ igiterane kizaba ku cyumweru italiki ya 22 nzeri,aho yavuze ko byose biri mu mpamvu yo gushima gushima Imana.

Ikiganiro n’ abanyamakuru

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 17 Nzeri mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Dove Hotel,i Kigali mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Gisozi, ubwo hatangazwaga aho imyiteguro y’ iki giterane igeze, ‘Imana Iratsinze’. Perezida wiyi Korali yagize ati’’: “Imana yaratsinze, ihora itsinda nta nubwo izatsindwa. Ni igisingizo cy’Imana yacu, kandi ni izina twahisemo riramya Imana. Uko tubyutse Imana iba itsinze.”

Akomeza atangaza ko ‘Imana Iratsinze’ ari inkuru iri mu gitabo cy’Abacamanza 7:21. Akaba ari naho haturutse iri zina (Imana iratsinze) kuko hari Inkuru ivuga ku mugabo witwaga  Gedion, war’ ufite ibibazo by’ababisha benshi,ariko Imana ikamurwanirira kandi bikarangira abatsinze.

Bikorimana Aloys, Umuyobozi wa Korali Jehovah Jireh

Yanaboneyeho kuvuga ko hari byinshi Imana yabatsindiye,aho yagarutse no ku mateka yiyi Korali yakoze umurimo w’ Imana mu bihe bigoye ariko ubu bakaba bashima Imana kubyo yabagejejeho. Bikorimana Aloys umuyobozi wiyi Korali yagize ati’’ Jehovah Jireh twatangiye mu mwaka w’ 1998 dutangirira mu kigo cya Kaminuza yigenga ya ULK, twatangiye turi abanyeshuri bigaba mu ishami rya nijoro, dutangira turi  20, aho abaririmbyi biyongeye cyane mu mwaka wa 2010, ku buryo kugeza ubu tumaze kub 150 barenga.

Yakomeje agira ati’’ tugitangira 98% bari urubyiruko gusa ubu 98% ni abagore n’ abagabo Imana yatugiriye neza kandi mubo twatangiranye icyo gihe hafi ya bose turacyari kumwe ntibigeze batandukana na Korali, Kandi dukomeje Intego yacu yo guhindura abantu benshi bityo bagakomeza kwitaba Yesu Kristu.”

Imana yaratsinze, ubu 98% by’ abaririmbyi ni ababyeyi

Yitwa, Ndayisenga Ismael, niwe ushinzwe imyitwarire muri Korali akaba ari no mu bategura igiterane, yavuze ko icyiciro cya mbere cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, bityo ko kuri iyi nshuro igiterane kizabera mu Mujyi wa Kigali muri Sitade ya ULK. Yakomeje avuga ku musaruro wavuye mu giterane ‘Imana Iratsinze’ mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati’’ Habonetse umwana watwaye inda, kandi avuka mu muryango wa gikirisitu wiberaga muri rigori twahuje umwana n’ababyeyi, bongera gusubirana ndetse abantu benshi bakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwabo.

Ndayisenga avuga ko intego y’igiterane ‘Imana Irastinze’ ari ugushishikariza urubyiruko kuva mu biyobyabwenge, gusubiza mu ishuri abaritaye, kuva mu busambanyi kugira ngo urubyiruko rwirinde guhura n’ubwandu.

Aloys, Perezida wa Korali Jehovah Jireh, avuga ko yinjiyemo muri Korali mu 2009 ariko ko abaririmbyi bagiye biyongera. Ku buryo muri 2010 bari bamaze kuba benshi cyane, ari nabwo basohoraga indirimbo zabo za mbere z’ amajwi.

Pince Shumbusho, niwe wayoboye iki kiganiro

Iyi Korali Jehovah Jireh, yamenyekanye mu ndirimbo; Gumamo, Ayo mateka ntazibagirane, Yaranguraniye, Turi ku rugamba, Akira ihumure na Imana iratsinze, nizindi nyinshi.

Related posts

Ben na Chance bakiranwe urukundo rwinshi mu gihugu cya Ausralia aho bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo bise “ZABURI YANJYE Australia Tour”

Nyawe Lamberto

Umunyamakuru James wa Radio&TVO agiye kubana n’umukunzi we bamaranye imyaka 9 mu munyenga w’urukundo

Editor

Nduwamungu Pauline warokotse Jenoside uherutse kwicwa urw’agashinyaguro yashyinguwe

Nyawe Lamberto

Leave a Comment