Image default
Amakuru

Umu Pasitori Nsengiyumva yatawe muri yombi azira kutubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta

Mu karere ka Gatsibo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Pasitori Nsengiyumva Francois, wari Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Ngarama riherereye mu Karere ka Gatsibo.

Uyu Muyobozi wiri torero yafashwe arimo gusengera hamwe  n’abakirisitu kandi yari yarafungiwe kubera ko urusengero ayoboye rutari rwujuje ibisabwa.Ku Cyumweru taliki ya 4 kanama, nibwo Nsengiyumva n’Abakirisitu be bagiye mu rusengero bahimbaza Imana ntakibazo rwose, birengagije amabwiriza yuko rwafunzwe.

Ni nyuma y’uko mu gihugu hose hamaze iminsi hari umukwabo wo gufunga insengero, Kiliziya n’Imisigiti bitujuje ibisabwa nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB). Ni igikorwa  kitashimishije benshi by’umwihariko abari basanzwe basengera muri izo nsengero, dore ko bamwe bahuriza kukuvuga ko iki gikorwa cyakoranywe ubukana budasanzwe, gusa hari abandi bavuga ko byari bikwiye kuko insengero zari zimaze kuba akajagari.

Amakuru avuga ko uyu Nsengiyumva Francois yafashwe ku wa 04 Kanama 2024, mu Mudugudu wa Ngarama, Akagari ka Nyabibikiri mu Murenge wa Kabarore, Uyu mupasitori yatawe muri yombi aregwa icyaha cyo kunyuranya no kutubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta.

Rugaravu Jean Claude, akaba Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kabarore,  yatangaje ko uyu mu Pastori afungiye kuri Station ya RIB ya Kabarore. Uyu Muyobozi yakomeje  agira  inama abaturage yo gukomeza kubahiriza gahunda za Leta, abibutsa ko unyuranya nazo aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Kugeza ubu insengero zirenga 5600  nizo zimaze gufungwa mu gihugu cyose, nkuko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Bimwe mu bisabwa Kugira ngo urusengero rwafunzwe rwongere rukore nuko rugomba kuba rufite, ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu, kizimyamoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, umurindankuba, ndetse n’uburyo bukumira urusaku “Sound proof” kuburyo umuntu uri hanze atagomba kumva ibicurangisho n’ amajwi y’abari mu Rusengero.

Ikindi wamenya nuko Urusengero rugomba kuba ruri kuri 1/2 cya hegitari, ikindi nuko rugomba kuba rufite isuku ihagije “amazi n’ubwiherero”, n’inyubako ikomeye.

Urusengero rugomba  kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi igaragaza ko yize amashuri ajyanye n’ iyobokamana, naho ku rwego rwa Paruwasi nuko rugomba kuba ruyoborwa n’ umuyobozi ufite impamyabumenyi iri ku rwego rwa kaminuza mu bijyanye n’ iyobokamana.

Kugeza ubu ikigorwa cyo gufunga zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa kirakomeje.

Related posts

Urutonde rw’abaramyi 5 bakunzwe kurusha abandi mu mboni z’abanyamakuru

Nyawe Lamberto

Umuramyi “Bikem wa Yesu” yashyize hanze amashusho y’ indirimbo ‘BAYOBOKE MUBYUKE’

Nyawe Lamberto

Sinach umunyabigwi  mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yageze I Kigali yakirwa mucyubahiro

Christian Abayisenga

Leave a Comment