Image default
Amakuru

Umuhanzi Chryso Ndasingwa, nyuma yo kuzuza BK Arena, aciye impaka asohora indirimbo “Ngwino urebe” yuje ubuhanga.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Jean Chrysostome wamamaye ku mazina ya Chryso Ndasingwa. Ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda, baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bataramara igihe kinini mu Muziki. Gusa akaba n’ umwe mu bahanzi batanga icyizere gihagije ku mu muziki nyarwanda.

Uyu muhanzi ukorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church riherereye mu Karere ka Kicukiro, akomeje kwigarurira imitima ya benshi abinyujije mu bihangano bye bihumuriza abananiwe n’ababuze amahoro yo mu mutima. Akaba yaravukiye i Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali, ndetse  akurira mu muryango w’Abakirisitu Gatolika ariko nyuma akaba yaraje kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari naho abarizwa kugeza ubu.

Uyu muramyi nyuma yo gukorera ibitangaza muri BK Arena akayuzuza, mu gitaramo gikomeye giherutse kuba taliki ya 5 Gicurasi 2024, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise Ngwino urebe. Ni indirimbo ikoranye ubuhanga budasanzwe binyuze mu myandikire irimo amagambo y’ ihumure aho yagize ati”Ngwino urebe ibyo Imana yakoze. Ese Imana ukorera yabashije kuguhoza? Yabashije kukwimika? Yabashije kugukiza? Rangurura maze utangarize abafite intimba. Bwira nabo bose bashaka kwiyahura. Dufite Imana itabara abayo, iyo dusenze iratwumva.

Ngwino urebe ni indirimbo ifite Umuziki uryoheye amatwi, cyane ko ari indirimbo yanyuze mu biganza by’Abanyabigwi mu gukora no gutunganya indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Amashusho yiyi ndirimbo yakozwe na Musinga, naho Amajwi atunganywa na Boris. Iyi ndirimbo ushobora kuyibona unyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye harimo na YouTube channel ye yitwa CYRYSO Ndasingwa.

Uyu muramyi amaze kugira indirimbo nyinshi harimo nka:Wahozeho, Wakinguye ijuru,Ni nziza,Nzakomeza nkwiringire,Wahinduye ibihe, Ntayindi mana, Ntajya ananirwa,Ngwino urebe nizindi

Kugeza ubu biroroshye kwemeza ko Chryso Ndasingwa, ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Related posts

“Justin Welby” Umushumba Mukuru wa Angilikani ku isi yeguye ku buyobozi bw’Itorero nyuma yo gushyirwaho igitutu

Nyawe Lamberto

Insengero zitujuje ibisabwa zikomeje gufungwa mukarere ka Musanze

Nyawe Lamberto

Ese koko n’icyaha kumva indirimbo z’ ibishegu ku Bakristo? Menya, usobanukirwe byose kuribyo.

Nyawe Lamberto

Leave a Comment