Yvan Driver ugira icyivugo cy’ingenzi cyane asanzwe ari umuhanzi aho akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’umwihariko wo kubyina imbyino gakondo akaba anabarizwa mu itorero gakondo ry’umujyi wa Kigali (Indatirwabahizi) akaba yaranakunzwe mu ndirimbo ni umugabo nindi yitwa Sawa, kuri ubu yakoze indirimbo ebyiri zivuga kubikorwa byiza by’indashyikirwa perezida Kagame umukandida watanzwe n’ishyaka rya FPR Inkotanyi ku myanya wa perezida mu matora ya perezida n’abadepite muri 2024.
Yvan Driver aganira n’ikinyamakuru holyrwanda.com yavuze ko izi ndirimbo ari impano ahaye nyakubahwa perezida Paul Kagame kubera ibikorwa byiza yakoze.
Yakomeje avuga ko perezida Kagame ari impano Imana yahaye abanyarwanda kugira ngo imukoreshe agarure amahoro,umutekano ndetse n’iterambere rirambye harimo n’ubwisanzure bw’abemera Imana mu gusenga ntakibahungabanya. Yasabye abantu bose kuzatora perezida Paul Kagame tariki 15 Nyakanga 2024 kuko nawe ariwe azatora
Indirimbo 2 Yvan Driver yahayemo impano perezida zivuga ibigwi bye zitwa Ku murongo na Imbere cyane zikaba ziri kuri youtube channel ye yitwa Yvan Driver Rwanda, zikaba ari indirimbo zifite amashusho meza n’amajwi meza zirimo n’umwihariko w’umudiho nyarwanda ubyinitse kuburyo zafasha abantu kubyina bishimira ibyiza Imana yakoresheje perezida Paul Kagame.
Amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite ateganijwe kuba tariki 14 Nyakanga 2024 muri diaspora naho mu Rwanda azaba tariki 15 Nyakanga 2024.