Amazina ye yiswe n’ ababyeyi ni Nsabimana Eric, gusa we yiyita Dogiteri Nsabii. uyu munyarwenya,umukinnyi wa filime akaba n’ umuhanzi yavutse mu 1999 avukira mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, akaba umwana wa 2 mu muryango w’abana 4, umukobwa umwe n’abahungu 3, ni nawe mukuru.
Yize amashuri yisumbuye mu kigo cya GS Muhoza I i Musanze akaba yarize MCB (Mathematics, Chemistry and Biology). Yashyize akadomo ku mashuri ye mu mwaka wa 2019.
Nubwo uyu Dogiteri Nsabi ari umukinnyi wa filime kandi mwiza, yakuze yiyumvamo no kuzaba umuhanzi cyane ko uri umwe mu bagize amahirwe yo gukurira no kurererwa mu muryango wa Gikiristo, ibyamufashije gukura afite izo nzozi.
Mu bihe bitandukanye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagiye agaragaza ko nubwo akina filime, ashobora kubifatanya n’ubuhanzi bwe bwo kuririmba akaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ayishimira kubyo yamugejejeho.
Amashusho atandukanye yagiye aca ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, agaragara aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana ngira ngo warayabonye. Naho se halleluyaa y’ umurambararo aherutse gutera mu giterane gikomeye cya Cryso Ndasingwa cyabereye muri BK Arena kuwa 5 Gicurasi 2024 urayibuka?
Kuri uyu wa 19 nyakanga 2024, yongeye gutungurana cyane ubwo yagaragaye muri Vox of Worship ayoboye abandi mu kuyobora indirimbo nka Wanyujuje indirimbo ya Prosper Nkomezi, Wahozeho ya Cryso Ndasingwa na Nisemenini ya Drlpyana, ibintu byabyukije amarangamutima y’ abafana be cyane, mu bitekerezo byinshi by’ abarebye iyi video ku rubuga rwa YouTube, bahurije ku kumuha inama y’ uko yakwikomereza gukora umuziki wo kuramya no guhimabaza Imana, ngo kuko ariho Imana imushaka cyane kurusha muri filime.
Mu kiganiro kirambuye aherutse kugirana n’ikinyamakuru Isimbi.rw ahanini cyagarukaga k’ubuzima bwe bwite, yahishuye ko hari indirimbo ye yakoze ku giti cye agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba.