Image default
Amakuru

Umunyamakuru James wa Radio&TVO agiye kubana n’umukunzi we bamaranye imyaka 9 mu munyenga w’urukundo

Umwe mu baririmbyi yararimbye ati”kuri calendar y’Imana buri wese agira Samedi Ye.

Ubanza Samedi ya Mugarura James Treasure yegereje.Hari kuwa 19 Nyakanga 2024 ubwo hacicikanaga amafoto y’uyu munyamakuru yatereye ivi inkumi y’ikizungerezi yitwa Teta Joyce.

Ni inkuru yashimishije abantu benshi doreko uyu munyamakuru Ari umwe mu banyamakuru Uwiteka yahaye igikundiro.

Abarimo Tonzi,Frederic Byumvuhore,Peace Nicodeme,Fidele Gatabazi bakaba banze gupfira muri nyagasani bagaragaza imvamutima zabo.

Holyrwanda yaganiriye n’uyu munyamakuru .Ubwo yabazwaga ibyiyumviro bye nyuma yo kugaragariza mu ruhame uwo umutima we wakumburaga ukamutegereza ariko ntumubone .

Yagize ati”Muby’ukuri ndishimye  umutima wanjye uguwe neza Kandi Ndashimira Imana yampaye urukundo nyarukundo(aha yavugaga Teta Joyce).

Aba bombi bakaba bafitanye amateka aremereye doreko kuri ubu bamaranye imyaka icyenda.

Abajijwe icyatumye atoranya iyi nkumi mu magana menshi,yagize ati” Akunda gusenga, akunda abantu, agira ibitekerezo byiza, ashyigikira imishinga yanjye, aranyubaha ,ni inshuti yanjye

Yavuzeko Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe mu kwezi Kwa 12.

 Mugarura James ni umwe mu banyamakuru bafite izina riremereye muri Gospel.Kuri ubu azwi cyane mu

Kiganiro kitwa (THE REPLAY SHOW)  kuri OTV kuva saa 2:30pm kugeza  4:30pm akaba agikora kuwa 1,kuwa 3 Ndetse no kuwa gatanu.

Uyu mugabo winjiye mu itangazamakuru mu mwaka  wa  2012

 Yibitswho impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza  mu bumenyi n’ikoranabuhanga(Bachelor  degree in information system and technology)

Uretse ikoranabuhanga akaba akora n’ibyerekeranye n’imishinga  Akaba Ari Umuyobozi muri umwe mu muryango utegamiye kuri leta (NGO) akaba na  Assistant program manager kuri Radio O and TvO

Uyu musore urangwa n’ituze n’urukundo ni ukw mu bantu bagira ibitekerezo byiza Kandi akagira iyerekwa rigari.Rero inzozi zanjye Ubwo yabazwaga inzozi afite nyuma yo gukora ubukwe akabona umwunganizi ,yagize ati”Ndashaka kuzakora organisation izaba ishingiye ku kurwanya ubwandu bwa HIV muri rehabilitation centers.

Holyrwanda izakomeza kubakurikiranira imyiteguro y’ubukwe.

Related posts

Umuramyi Patrick Byishimo, yasohoye indirimbo nshya “FAITHFUL GOD” igizwe n’ Amagambo y’ ihumure

Nyawe Lamberto

Korali ‘El Bethel’ ya ADEPR Kacyiru, igiye gukora igiterane kidasanzwe yise “Tehillah Live Concert”

Nyawe Lamberto

Apotre Mignonne yashimye Ubuntu bw’Imana bwamwemereye kuba umushumba avuka kubabyeyi babyaranye ntabukwe bwemewe n’amategeko akaza kumenya papa we kumyaka 33

Christian Abayisenga

Leave a Comment