Image default
Ibitaramo

Umuramyi Arsene Tuyi , yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo icyamamare cyo muri Ghana- Akosua Pokua

Ubusanzwe Arsene Tuyi ni umuhanzi, avuka mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali, akaba asanzwe ari umukristo ubarizwa mu itorero rya Restoration Church i Masoro.

Arsene Tuyi aganira na holyrwanda, yasobanuye ko atari ubwa mbere agiye gukora igitaramo, kuko amaze gukora ibitaramo bigera kuri bitanu, gusa ari ubwa mbere agiye gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho byose biri mu buryo bugezweho bwa -live recording. Abajijwe ikijyanye nuko haba hari itsinda cyangwa umuhanzi yaba yaratumiye muri iki gitaramo yagize ati’’ Uwo natumiye n’umu mama witwa Akosua Pokua uzava mu gihugu cya Ghana, kuko nshaka kugira umwanya uhagije wo gukora recording, ntirukanswa n’amasaha

Iki giterane cyiswe Summer live recording kizaba taliki ya 18 kanama 2024, kikazabera i Masoro kuri Restoration Church. Arsene Tuyi wamamaye mu ndirimbo Waramutse Rwanda yakoranye na Israel Mbonyi, nta mujyanama wihariye umufasha muby’Umuziki we (management), gusa afite itsinda rimuba hafi ndetse rifatanya na we mu bikorwa bye bya buri munsi.

Mu Kiganiro yagiranye n’ umunyamakuru wa Holyrwanda,abajijwe ku kijyanye n’ inzitizi cyangwa imbogamizi yaba yarahuye nazo mu rugendo rw’ umuziki we, yagize ati’’ Ibintu birahenze sana. Inzitizi zo zirahari harimo cyane, cyane kudakora ibyo wumva ushaka kubera amafaranga (ubushobozi)

Uyu muramyi,ufite intego yo kwamamaza no gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo abinyujije mu mpano yo Kuririmba Imana yamuhaye, yakomeje agira ati’’ umusanzu wanjye wa mbere nu gukora neza kandi nkora ibyiza,abantu bakamenya ko mu Mana naho habamo ibyiza, ndetse ibyo nkabyitangira, nkitangira n’uyu murimo. Umuramyi Arsene Tuyi abona ari amahirwe n’ Ubuntu yagiriwe kubona igitaramo cye kizitabirwa na Akosua Pokua, cyane ko byahuriranye n’ intego ye afite yo kwamamaza Kristo no hirya y’ umupaka w’ u Rwanda.

Related posts

Umuramyi Antoinette Rehema yatigishije inkike z’i Yeriko mu ndirimbo”Impozamarira”

Editor

Eddy muramyi Imana yazuye batangiye kumuririra ko yapfuye yateguje igitaramo

Editor

Urubanza rwa Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we rwashyizwe mu muhezo

Nyawe Lamberto

Leave a Comment