Image default
Ibitaramo

Umuramyi Etienne Nkuru agiye gukora igitaramo cy’amateka cyo gufasha imfubyi no gushima Imana

Etienne nkuru ni umuramyi ubu uri kubarizwa muri Amerika akaba yarakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Asante,Ndagukeneye n’izindi

Iki gitaramo yacyise ThanksGiving Concert azagikorera I Burundi mu rusengero rwa Guerison des Ames Ku cyumweru tariki 5 Mutarama 2025 saa cyenda z’umugoroba akazafatanya n’itsinda ry’abaramyi rikunzwe cyane ryitwa True Promises aho kwinjira bizaba ari ubuntu

Etienne Nkuru aganira n’ikinyamakuru HolyRwanda.com yavuze ko icyamuteye gutegura iki gitaramo yagira ngo ashime Imana ku mirimo ihambaye yamukoreye ndetse no kwibuka imfubyi kuko bibiliya ibidusaba nk’abakristo

Etienne Nkuru avuga ko ari igikorwa akunda cyane kandi yatangiye gukora kuva 2018.

Kuva yatangira iki gikorwa cyo gufasha imfubyi hari abo yafashaga atabazi ariko kuri ubu yishimiye ko azabasha kubonana nabo bwa mbere.

Yasabye abantu bose kuzaza muri iki gitaramo bakifatanya mugushima Imana kuko hazaba ibihe byiza bidasanzwe kandi hari ikintu gishya Imana izakora.

Related posts

Twongeye guhembuka! Byinshi ku giterane’’IMANA IRATSINZE’’ cya korali JEHOVAH JIREH kigiye kuba.

Nyawe Lamberto

Eddy muramyi Imana yazuye batangiye kumuririra ko yapfuye yateguje igitaramo

Editor

Umuramyi Fortran Bigirimana yateguye igitaramo gikomeye kigiye kubera mu Bubiligi

Nyawe Lamberto

Leave a Comment