Umuhanzi Fortran Bigirimana afatanije n’Ikigo kizwi nka ON Entertainment, bateguye igiterane kigomeye mu gihugu cy’ Ububiligi.
Ni gitaramo kizahuriza hamwe abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bw’ umwihariko Abarundi n’ Abanyarwanda hagamijwe kuramya Imana no kuyishimira ibyo yakoze. Iki giterane cyiswe”Ndafise Impamvu” kizaba taliki ya 31 Kanama muri uyu mwaka wa 2024 kibere mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi guhera saa kumi z’umugoroba.
Uyu muramyi Fortran Bigirimana yagize ati” uzaba ari umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Burayi, kugira ngo bashime Imana ku byo yabakoreye, banayiragize mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yakomeje agira ati” Ni ibihe bizabera umugisha benshi.Twiteze Imana, kuryoherwa no kubana n’aba-diaspora bose baba mu Burayi.
Yakomeje ati “Turararikira abantu kwihutira kugura amatike kuko ntabwo ari menshi, turabashishikariza kuyagura kugira ngo bikunde tuzashobore kubana muri uwo mugoroba mwiza wo gushima Imana ku byiza ikora mu buzima bwacu.”
Uwitwa Eddie Frank Niyonkuru uri mu bategura icyo gitaramo, yavuze ko bagiteguye bagamije guhuriza hamwe abantu kugira ngo bongere gushimira Imana bari hamwe no guhembuka mu buryo bw’umwuka. Ati “Nyuma ya Covid-19 abantu baratatanye, biragaragara rero ko abantu bagiye kure cyane, turashaka kubahuza bahimbaza Imana. Indi mpamvu ni ukugira ngo duhuze Abanyarwanda, Abarundi n’abandi bumva ururimi rwacu kugira ngo baze, ni igihe cyiza cyo guhura n’Imana, gusenga no gusabana.”
Ibisabwa kugira ngo umuntu yinjire muri iki gitaramo ni amayero 30 ku bazagura amatike mbere, mu gihe ku bazayagura ku munsi w’igitaramo bazishyura amayero 40, naho mu myanya ya VIP amayero 50.
Iki gitaramo kizabera mu nyubako izwi nka KERKPLEIN EDEGEM iherereye mu mujyi wa Anvers, ni hamwe mu hakunzwe cyane kuko hamaze kubera ibitaramo bikomeye, harimo niby’ abanyarwanda nk’icyitabiriwe na Dr Rev Past Antoine Rutayisire, umuhanzi Papi Clever n’abandi benshi…
Fortran Bigirimana akaba ariwe muhanzi mukuru uzaririmba muri iki gitaramo.