Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu wamamaye nka Jado Sinza, agiye kurushinga na Esther Umulisa na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye basanzwe ari n’inshuti bafatanya muri byinshi.
Aba bombi batangiye urugendo rwo kurushinga nyuma y’aho bamaze igihe bakundana, cyane ko amakuru avuga batangiye gukundana mu 2017 , kandi Jado Sinza yamaze kwambika impeta y’urukundo Esther Umulisa bemeranya kubana akaramata.
HolyRwanda.com yahawe amakuru ko bateganya kurushinga muri Nzeri uyu mwaka mu gihe nta cyaba gihindutse.Kuri iki Cyumweru berekanywe mu rusengero rwa ADEPR paruwasi ya Remera.
Jado Sinza na Esther Umulisa basanzwe baririmbana muri New Melody Choir, itsinda riri mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Bombi basengera mu Itorero rya ADEPR.
Jado Sinza, izina rye ryamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Nabaho”, “Gologota”, “Wagize neza’’, “Ni Uwiteka ryose”, “Ongera Wivuge” na “Ndategereje”, “Ndi Imana Yawe” n’izindi zitandukanye.
Uyu musore w’imyaka 29 yatangiye kuririmba akiri muto; ahera muri Korali y’Ishuri ryo ku Cyumweru yitwa ‘Gift Choir’, kuri ubu ni umuririmbyi wa Siloamu yo muri ADEPR Kumukenke ndetse anabarizwa mu itsinda rya New Melody ribumbiye hamwe abaturuka mu madini n’amatorero atandukanye.