Umuramyi ukunzwe ndetse umaze kwigarurira imitima y’ abakunzi b’ indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana haba izo muri Kiliziya Gatolika, ndetse no muyandi matorero atandukanye ya Gikristo, yasohoye indirimbo nshya yise ‘NGUMIRIZE NIGINE IMANA’.
Iyi ndirimbo ikoze mu njyana gakondo, ni ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi be, dore ko hari hashize igihe kingana n’ ukwezi kose adashyira hanze amashusho y’indirimbo kuko iyi indirimbo ’NGUMIRIZE NIGINE IMANA’ ije ikurikira indirimbo yitwa ‘SIENDI BILA ASANTE’ yari imaze ukwezi iri hanze.
Amashusho y’ indirimbo’NGUMIRIZE NIGINE IMANA’ yakozwe ndetse atunganywa na CYUSA OSEE naho amajwi yayo atunganywa na BORIS, uyu akaba amaze kumenyekana cyane mu gutunganya amajwi no gukora indirimbo z’ ibyamamare bigiye bitandukanya bya hano mu Rwanda, birimo na Israel Mbonyi.
Uyu muhanzi amaze kumenyekana cyane mu gukora umuziki udashingiye ku idini nubwo we abarizwa mu dini ya ADEPR. Akaba akunze gusubiramo indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika, nize ku giti cye kandi zose akazikora mu njyana ya gakondo.
REBA ‘’NGUMIRIZE NIGINE IMANA’’ YA JOSH ISHIMWE