Image default
AmakuruIndirimboINKURU WASOMA

Umuramyi Kagame Charles, Yasohoye indirimbo nshya ”TUBAGARURE”

Umuramyi Kagame Charles Utuye muri Australia, akaba asengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour. Yasohoye indirimbo nshya yise “TUBAGARURE”

Ni indirimbo iryoheye amatwi ikozwe mu buryo bugezweho buzwi nka Live Recording, amashusho yayo yakozwe na Musinga, naho amajwi atunganywa na Nicolas.

Indirimbo ‘TUBAGARURE’ ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushingiye ku murongo wa bibiliya ugaragara mu gitabo cya (Mat 18.12-14) aho Yesu acira abantu umugani w’intama imwe yazimiye muri 99, ati iyo umuntu umwe muri 99 yihannye mwijuru impundu ziravuga. Kagame Charles akomeza agira ati”TUBAGARURE.

Uyu muramyi uzwiho ubuhanga mu myandikire, yamenyekanye cyane mu ndirimbo  ‘Amakuru’ yakunzwe n’abatari bake hirya no hino ku isi, cyane ko kuri ubu imaze kurebwa n’abasanga miliyoni 2 n’ibihumbi 600, ku rubuga rwe rwa youtube.

Kagame Charles, yabajijwe impamvu yaba yaratumye adakora umuziki usanzwe, ahubwo akayoboka inzira yo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati” Kuba ntarakoze muzika isanzwe nkakora Gospel ni uko ari umuhigo nahigiye Imana nkiri muto ko nzayiririmbira kandi nkaba mbikora nta nyungu runaka mbishakamo uretse kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”

Related posts

Ku myaka mirongo ine Jose Fonte yabonye indi kipe yerekezamo

Mugisha Alpha

Korali El-Bethel ya Adepr Kacyiru, yasohoye indirimbo nshya “Umwungeri”

Christian Abayisenga

Akaliza Shimwa Gaella umwana muto ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubera gukunda Israel Mbonyi no gufashwa n’indirimbo ze yasubiyemo indirimbo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi

Christian Abayisenga

Leave a Comment