Nkomezi Alexis kuri ubu utuye muri Amerika wamenyekanye mu matsinda nka Gisubizo ministries ndetse no kugiti cye kuko yakoze indirimbo zahembuye imitima ya benshi zinabafasha gusabana n’Imana kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Ur’Uwera
Iyi ndirimbo yayishyize hanze kuwa mbere tariki 8 nyakanga 2024 ikaba yasohokeye kumuyoboro wa youtube we witwa Nkomezi Alexis
Muri iyi ndirimbo uyu muramyi aba ashima Imana kubwo kwera kwayo no ku mirimo ihambaye Imana ikorera abantu bayo.