Uyu muramyi ukora ivugabutumwa mu ndirimbo akoresheje injyana ya Hip Hop n’izindi zikunzwe mu rubyiruko yatumiwe mu giterane mpuzamahanga cy’urubyiruko cyitwa INTERNATIONAL YOUTH ARISE CONFERENCE gitegurwa na Jesus Generation Ministries kizabera mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya guhera tariki 11 nyakanga kugera tariki 14 nyakanga 2024
Aganira na HolyRwanda.com yavuze ko anejejwe n’uburyo Imana irikumukoreshamo kandi afite ibyiringiro ko benshi bazakizwa
Oso Kaslim yakunzwe mu ndirimbo nyinshi nka Imbere yawe, Hashindwake nindi yitwa Agakiza igezweho muri iyi minsi yakoranye na Livre Sympatik