Ni kuri uyu wa kane taliki 23 ukwakira 2024, Umuramyikazi “Peace Hozy” uhagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise “HOZANA,” Ikubiyemo amagambo yo guha Imana icyubahiro.
Ni indirimbo ibyinitse, kandi iri munjyana iryoheye amatwi, kandi ifite amashusho meza ari ku rwego rwiza rugezweho. iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo agira ati”Namenye ko Byose bibeshwaho N’ijambo ryawe Ibyo wavugiye ahera, ntibihera mu maherere bidasohoye. Ntawakwizeye ngo amaso ahere mu kirere,Ijambo ryawe rirarema rifite imbaraga n’ubushobozi.
Akomeza agira ati”Urankunda ibyo ndabizi simbishidikanya, unzi no kuva ntarava munda ya Mama, Sinicuza kuba narakumenye , ririmba hozana, Alpha na Omega. Nkuri mu mugambi Mumibereho yanjye ya buri munsi Uri uwera Ubu nzi neza aho gutabarwa kwanjye kuzava, ni muri wowe Data wampaye gukomerera muri wowe, sinyigowe n’ubuzima.
Amajwi y’ indirimbo “HOZANA” yakozwe ndetse atunganywa na Popiyeeh, naho amashusho yayo, atunganywa na Kayitare/Moriox Media.
Umuramyi Peace Hozy, akomeje umurimo wo kuririmba yagabiwe n’ Imana, akwirakwiza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi.
Umva “HOZANA” ya Peace Hozy…