Image default
AmakuruIndirimbo

Umuramyi SAMUEL E, ubarizwa muri USA yasubiyemo indirimbo ‘’MATENDO YA MUNGU-276’’ Igizwe n’ amagambo y’ ihumure.

Ubusanzwe umuramyi Samuel E, ni umunyarwanda ubarizwa muri Leta z’unze ubumwe za Amerika, uyu akaba yarakuze akunda kuririmba indirimbo zihimbaza Imana cyane ko avuka mu muryango wa gikiristu, ibyamubereye isoko yo kugira umutima wo kujya afasha n’ abatishoboye.

Kuri uyu wa gatanu taliki 13/9 nibwo uyu muramyi yashyize hanze indirimbo ‘’Matendo ya Mungu’’ ikaba indirimbo ya 276 mu gitabo cy’ indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Abajijwe na Holyrwanda, ku mpamvu n’ icyamuteye gukora iyi ndirimbo yagize ati’’ Naje gutekereza imirimo y’Imana nsanga irenze ubwenge bw’ abantu kubyo igenda ikora umunsi ku munsi. Yakomeje agira ati’’ Imana impamagara yampaye ubutumwa bwo gutanga ihumure ku abantu nkababwira ko Imana ishobora byose Kandi imigisha yayo n’amahoro bikwiye umuntu wese uyubaha kandi agakora ibyo gukiranuka, ashima Imana muri byose mu bukene ko mu bukire Imana igakomeza kwitwa Imana.

Indirimbo ‘’MATENDO YA YESU’’ Ni indirimbo yasohotse taliki 13,9, 2024 wayisanga ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa Samuel E Official

Related posts

Korali Nebo Mountain igiye kwirukana umudayimoni uri gutera imiryango

Christian Abayisenga

UMUHANZI MFITIMANA VUMILIYA YASEZERANYE IMBERE Y’IMANA NA DR.IRENE MU MUHANGO WABEREYE I MUHANGA.

Editor

Aime Uwimana azajya muri Amerika tariki 18/8/2024 kwitabira igitaramo cyateguwe na Nice Ndatabaye

Editor

Leave a Comment