Iyi Festival ihuza abaririmbyi babahanga bafite inkomoko k’umugabane w’Afrika n’abandi bakiri gukorera umuziki wabo muri Afrika, kuri iyi nshuro yari yabereye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Vancouver aho yitabiriwe na bamwe mu bahanzi bibyamamare muri Afurika y’uburasirazuba nka Rayvanny na Mboso n’abandi benshi
Umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Don Freddy yaririmbye muri iyi festival ku cyumweru tariki 7 nyakanga 2024, ubwo yageraga kuri stage yaririmbye indirimbo ze nizabandi baramyi barimo nka Israel Mbonyi wakunzwe mu ndirimbo Nina Siri
Aganira n’ikinyamakuru HolyRoom.com yagize ati: “Concert yagenze neza ndashimira imana yahagararanye nanjye, abantu batuye vancouver barishimye abanyarwanda abarundi n’abandi banyafrica ndetse n’abazungu barishimye icyonahakuye kirenze nama connection n’abantu barimo aba djs bakomeye ndetse nama tv station agiye kumfasha kumenyekanisha ibihangano byanjye”
Don Freddy aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Ndagushima