Image default
Amakuru

Umuryango wa Bishop Dr Fidele Masengo uri mu gahinda ko kubura umubyeyi wari nyirabukwe we

Urupfu rw’umubyeyi wa Pasteur Solange Masengo umufasha wa Bishop Dr Fidele Masengo umushumba w’itorero Foursquare gospel church rwamenyekanye uyu munsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bishop Dr Fidele Masengo

Bishop aganira n’ikinyamakuru HolyRwanda.com yavuze ko uyu mubyeyi yazize uburwayi ariko ntiyatangaza ubwo burwayi, akomeza ashimira abantu bose babihanganishije.

Yagize ati : ’’Mwakoze cyane kuduhumuriza. Turakomeye kandi dufite ibyiringiro by’umuzuko’’

Umuryango uracyari gutegura gahunda zo guherekeza umubyeyi bwa nyuma tuzakomeza kuzibagezaho kugira ngo twifatanye n’umuryango muri ibi bihe bikomeye.

Umuryango mugari wa HolyRwanda.com twifurije iruhuko ridashira uyu mubyeyi, ihumure no gukomera kubasigaye.

Related posts

Israel Mbonyi yagaragaye yagiye kwamamaza Perezida Paul Kagame anasaba abamukunda kuzamutora

Editor

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wahuguye urubyiruko ruzayobora neza kandi rwifashishije indangagaciro za Bibiliya

Christian Abayisenga

Abaramyi bakomeye mu Rwanda, Mbonyi,Chryso, Gaby,Tonzi, Aime,Bosco Nshuti, Nkomezi…bahuriye mu ndirimbo”TURAJE”igizwe n’ amagambo yo gushima Imana kuby’ Urwanda rumaze kugeraho.

Nyawe Lamberto

Leave a Comment