Buri gihe gikwiye Imana ihagurutsa abantu bayo ikabaha impano n’ishyaka ndetse ikabakomeza kugira ngo bayikorere, muri iki gihe Imana yashimye guhagurutsa umuramyi ufite ishyaka n’urukundo rw’Imana rukomeye witwa Umuhire Shadia ngo abe umuramyi Imana izagira igikoresho ikoresha ihumuriza abantu bababaye.
Aganira n’ikinyamakuru HolyRwanda yatangiye avuga ko amazina ye nyakuri ari Umuhire Shadia Yvone, atuye Batsinda akaba yaratangiye kuririmba mukwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2024, atangira akorana indirimbo ya mbere n’umuhanzi Niyo Patrick.
Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya ikaba ari indirimbo ya Kabiri ashyize hanze, iyi ndirimbo yitwa Yesu Agira Neza yakoranye na Niyo Patrick
Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni uguhumuriza abantu bafite imitima ibabaye, ukaba wayisanga kuri youtube Channel ye yitwa Umuhire shadia TV