Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Nshimiyimana Robert wamenyekanye mu muziki nka Roberto na Iratwibuka Marie Salome bari bamaze igihe bakundana bakanakorana indirimbo batangaje ko bazakora ubukwe tariki 12 na tariki 13 Nyakanga 2024
Nkuko bigaragazwa n’ubutumire bwashyizwe hanze itsinda rya Roberto na Salome bishimiye gutumira abakunzi babo mu bukwe bwabo aho ibirori byo gusaba no gukwa bizaba tariki 12 Nyakanga mu mujyi wa Kigali-Gahanga kuri mother mary school naho gusezerana imbere y’Imana bikaba tariki 13 Nyakanga 2024 muri cathedral ya St Michel naho kwakira abatumiwe bibere nanone Mother Mary School