Image default
Amakuru

Urutonde rw’abaramyi 5 bakunzwe kurusha abandi mu mboni z’abanyamakuru

Umunsi ku wundi,isaha ku yindi,abakunzi ba Gospel barushaho kubona ibintu bishya amaso yabo atigeze abona Ndetse n’amatwi yabo atigeze yumva muri uyu Muziki!! Ntekereza ko umuntu wavuye mu buzima mu mwaka wa 2010 aramutse ahawe Andi mahirwe yo kureba ibibera mu isi atakwemera ko Israel Mbonyi Ari W’umunyarwanda,cyakoze Wenda da! Muri Afurika y’epfo Kwa Zulu natal cyangwa muri USA Kwa Barrack Obama bwo byashoboka n’ubwo hari n’uwakubwirako ari Marayika wavuye mu ijuru rw’iburasirazuba akagenderera isi! N’ubwo twibanze kuri Mbonyi ariko haruburyo kuba Imana yaramuzamuye abandi barabyungukiyemo bagahabwa isezerano ryo gukomezanya nawe urugendo!! Gusa Ibanga Imana yahise abari mu isi ni uburyo yahaye buri wese kugira amahitamo ye ku buryo hari uwakubwira ko ibara ryererana cyane Ari umukara ku rusha umweru! Niyo mpamvu njyewe twatumiye abanyamakuru batandukanye bafite izina rikomeye muri Gospel Aho nashakaga kurushaho gusobanukirwa abahanzi batanu bakunzwe cyane  muri Gospel(Ntimubifate Kwa kundi),abasigaye nabo barakomeye!!

Birumvikana byansabye amasengesho menshi mu gutoranya abo banyamakuru..gusa kuko nzakomeza n’izindi ngingo ubutaha nzegera abandi!

Mu bo ubufindo bwagwiriye hakaba harimo Frank Mario Sebudandi wa Radio O yahoze yitwa Authentic, Dudu Rehema  wa life radio Umwe mu banyamakuru kazi  bafite impano y’ubusesenguzi,Moses Iradukunda Wa RBA umwe mu bakunzwe ahanini bitewe n’ijwi rye riremanye ubuhanga,MC Theos wa Life radio na Agape TV Ndetse na Mc Fidele Gatabazi ukorera AHUPA Radio&TV.

Muri iki kiganiro mpaka byabaye amahitamo atoroshye doreko buri wese byamusabaga kubanza kugisha umutimanama amahitamo meza doreko buriya harubwo hazamo n’akantu ka “ntiteranya ” Iki kiganiro kitagamije guhanganisha kikaba cyarasize Israel Mbonyi usanzwe ufatwa nk’ifarasi ya 1 mu karere k’ibiyaga bigari yicajwe ku ntebe isumba izindi

Itsinda rya Papi Clever&Dorcas ryaguye Ikivejuru mu ntege,Couple ya Ben&Chance bakurikiraho.

Umwanya wa Kane ukaba warafashwe na Kizigenza Chryso Ndasingwa uherutse kwandikira amateka muri BK Arena mu gihe Vestine Na Dorcas Baje ku mwanya wa 5

ABA banyamakuru bazwiho gutebya bakaba barasusurukije ikiganiro holy room bakaba baratanze ibitekerezo byafasha buri mukunzi wa Gospel kumenya icyerekezo iyi njyana yerekezamo.Kurikira ikiganiro cyose kuri YouTube channel ya Holy room ubashe kumenya impamvu shingiro Aba banyamakuru bagendeyego batora abahanzi batanu  bakunzwe kurenza abandi Ndetse n’igitekerezo byubaka byatanzwe n’aba banyamakuru b’ibyamamare

Related posts

Umuramyi Jado Sinza n’umukunzi we berekanywe mu rusengero, nyuma y’imyaka 7 bakundana

Editor

Korali Hoziana y’i Nyarugenge yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Papy Clever&Dorcas na Shalom

Nyawe Lamberto

AKALIZA,Umuramyi ukiri muto, yasubiyemo indirimbo “MAJINA YOTE MAZURI” ya Naomie na Dedo ikoranye ubuhanga.

Nyawe Lamberto

Leave a Comment