Itsinda rya Gospel Ministry kuzamura ibendera ryo kunesha mu mahanga .Kuri ubu ryashyize hanze imwe mu ndirimbo nziza cyane yitwa”Ngwino Usange Yesu”.
Iri tsinda ribarizwa muri leta z’unze ubumwe za Amerika(USA) rigizwe n’abaririmbyi b’abahanga rikabamo n’amazina azwi muri Gospel nk’umuramyi Aime Frank akaba n’umutoza w’amajwi waryo Ndetse na Felix Muragwa Umuyobozi Wungirije.
Aganira na Holy Rwanda,Felix Muragwa yagize ati” Ubutumwa dushaka gutanga ni ukubwira abarushe n’abaremerewe ngo baze basange yesu abaruhure, abaruhijwe n’ibyaha,abaruhijwe n’ubuzima n’ibibazo baze yesu abaruhure
Agaruka ku bitaramo iri tsinda rimaze gukora,yagize ati” tumaze gukora ibitaramo bibiri kimwe cyabaye umwaka ushize mu kwezi kwa cyenda Ndetse n’kindi gitaramo cyabaye mu buryo bwa live recording yabaye mu kwezi kwa gatanu.
Felix akaba Yakomeje avuga ko bateganya nibindi bitaramo mu kwezi Kwa 7 hagati ya 26-28 .Ni ibitaramo bizabera muri leta ya indiana hakaba hakomeje gutegurwa nibindi bitaramo mu rwego rwokurushaho kumenyekanisha album nshya ndetse no kuvuga ubutumwa.
Iri tsinda ririmo abandi baririmbyi bazwiho kugira amajwi meza nka Diane,Nganire,Patrick n’abandi rikomeje gushyira itafari ku muziki wa Gospel by’umwihariko muri Diaspora
Intego y’iri tsinda akaba Ari uKwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo nkuko izina ryayo rivuga.Ni insanganyamatsiko iboneka muri ( MATAYO : 28:19-20)
Amateka y’iri tsinda aratangaje! Ryatangiye Ari itsinda ry’abaramyi bake bishize hamwe nyuma yo kwizanga Imana yabahurine mu mujyi wa Phoenix .Ku ikubitiro,abantu 6 bahuje umutima bashinga iri tsinda riyobowe neza kuri ubu.
Nyuma y’uko Imana ihaye umugisha imihogo yabo,kuri ubu rigizwe nabaririmbyi 40
Umuyobozi w’iri tsinda yitwa NDIMUBERA MUHOZA umwe mu bantu beza barangwa n’umutima mwiza,gukorana na bagenzi be neza Ndetse no kwicisha bugufi nk’uko bitangazwa n’abo bakorana umurimo w’Imana .Ibi bituma bavuga ko azabageza kure.
Üretse kuririmba ,iri tsinda rikaba ririmo abavugabutumwa b’umuhamagaro ndetse bakaba bakora n’ibindi bikorwa bya social nko gufasha abantu ndetse no kuzamura impano z’abaririmbyi bakiri bato