Umunya Brazil Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior w’imyaka 24 nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA imuhaye igihembo nk’umukinnyi wa mbere ku isi mu mwaka wa 2024, yagaragaje imbamutima ze anishimira iki gihembo.
Mu birori byabereye I Doha muri Qatar kuri uyu wa 17, ukuboza aho FIFA yatangazaga ko Vinicius Junior ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye kuva mu mwaka wa 2018 ariwe mukinnyi mwiza watowe unujuje ibisabwa kurusha abo bari bahanganye, Vini utajya uripfana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje amagambo akomeye nyuma y’icyi gihembo aho yagize ati“uyu munsi nanditse ibi ko umuhungu wakuze abona abo yafataga nkabakomeye kuri we bahabwa iki gihembo none igihe cyanjye cyaje ubu ni njye mukinnyi wa mbere ku isi”.
Vini ahawe iki gihembo nyuma y’uko afashije ikipe ye ya Real Madrid akinira kwegukana shampiyona y’ikiciro cya mbere ya Esipanye, super cup ya Esipanye, UEFA champions league yanabaye umukinnyi w’iri rushanwa, akaba yasoje avuga ko ashimira abakinnyi bakinanye kuva iwabo n’abo bakinana kuri ubu kuko babimufashijemo.